Palestina yanze inkingo za Covid-19 yari yahawe na Israel

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Palesitina bwahagaritse amasezerano bwari bwagiranye na Israel yagombaga kuyiha nibura miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19.

Ubuyobozi bwavuze ko inkingo za Pfizer Israel yabahaye zegereje cyane igihe cyo kurenza igihe.

Israel yari yavuze ko idakeneye izo nkingo kuko zendaga kurangiza igihe kubw’ibyo zikaba zagombaga gukoreshwa mu kwihutisha gahunda yo gukingira ya Palesitine.

Palestina nayo yagombaga kuzaha Israel inkingo nk’izo bategereje mu muryango wa Pfizer mu mpera z’umwaka nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Minisitiri w’ubuzima w’a Palesitine, Mai Alkaila, yavuze ko babwiwe ko izo nyingo Israel yashakaga kubaha zizarangiza igihe zagombaga kubikwa muri Nyakanga cyangwa Kanama, ariko, zibagezeho basanga zizarangira muri uku kwezi kwa Kamena. Bivuze ko zibura iminsi.

Ati: “Icyo ntabwo ari igihe gihagije cyo kuzikoresha, bityo twarabyanze”.

Israel ntacyo yatangaje kuri iyo tariki ivugwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *