Polisi y’u Rwanda ntivuga rumwe na bamwe mu bantu yerekanye kuri iki Cyumweru ivuga ko bafashwe batwaye imodoka basinze ndetse barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ni abantu 26 Polisi yerekaniye kuri Station yayo ya Rwezamenyo ivuga ko bafashwe ku itariki 16 Kamena ariko bamwe muri bo ntibemera ko bari basinze bakavuga ko ibipimo bya polisi byabayemo kwibeshya bagasaba kongera kubigenzura.
Umwe mu bafashwe utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko habayeho kwibeshya mu kumufata kuko ubwo yafatwaga nta nzoga yari yanyweye ndetse ari no ku miti imubuza kunywa inzoga.
Uyu uvuga ko yafatiwe haruguru y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nka saa moya na 45 z’ijoro nyuma y’aho yari amaze kugongana n’umuntu, yongeyeho ko azi neza ko gutwara ikinyabiziga umuntu yatwaye inzoga atari byiza ndetse aboneraho gusaba n’ababikora kubireka.
Undi avuga ko atazi impamvu yafashwe n’impamvu afunze gusa igipapuro bamuhaye kimufunga cyanditseho ko ashinjwa kubabaza umubiri we atabishaka. Ku kijyanye no kuba yaba yari yasinze yahakanye ko yari yanyweye inzoga.
Umva ibyo batangaza hano hasi



2 Responses
Polisi ntivuga rumwe na bamwe mu bo ivuga ko bafashwe batwaye basinze
Kwerekana abantu gurtya ntabwo ari byiza.Mujye murindira abanze aburane.
Polisi ntivuga rumwe na bamwe mu bo ivuga ko bafashwe batwaye basinze
Kwerekana abantu gurtya ntabwo ari byiza.Mujye murindira abanze aburane.