Germain Rukuki wari warakatiwe imyaka 32 yagabanyirijwe igihano kigera ku mwaka

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera bw’u Burundi bwafashe icyemezo cyo kugabanyiriza igihano impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Germain Rukuki, wari warakatiwe imyaka 32 y’igifungo mu 2018 gishyirwa ku mwaka umwe.

Uyu mugabo wari umaze imyaka itatu muri gereza yakoreye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, ACAT, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 32 azizwa guhungabanya umutekano w’igihugu no kwigomeka ku butegetsi.

Ubwo yatabwaga muri yombi mu 2017, igipolisi cyabanje gusaka mu rugo rwe mu Mujyi wa Bujumbura, nyuma kerekana inyandiko cyasobanuye ko ari izo Rukuki yakoreshaga mu gukorana n’abashatse guhirika ubutegetsi n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Abunganira Germain Rukuki kuri ubu baremeza ko iki ari icyemezo kiza urukiko rwafashe nubwo cyaje gitinze. Aba bavuga ko batarabona kopi y’iki cyemezo, bavuga ko bari barimo no kwitegura kuregera Urukiko rusesa imanza kuko basanze hari amategeko atarubahirijwe mu iburanishwa ry’urubanza bwa mbere.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga, icyemezo gishya kigabanya igihano cya Rukuki cyerekana ko ibintu bidasobanutse mu bimenyetso by’uko ibyaha yashinjwaga byakozwe. Igihano yari yahawe kikaba cyagabanyijwe kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga 50,000 y’Amarundi.

Maitre Dieudonne Bashirahishize ukuriye ishyirahamwe CAVIB, akaba yarakurikiranye cyane uru rubanza, yatangajwe n’ukuntu ubutabera bwamenye ukuri nyuma y’imyaka itatu umukiriya we afunzwe, agakeka ko igihugu cyaba kirimo kirashaka uko cyakongera kugirirwa icyizere mu mahanga na cyane ko umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi buherutse gutangaza ko uteganya gusubukura inkunga wateraga u Burundi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *