Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko imyivumbagatanyo y’abaturage yo mu 2014 yatumye uwahoze ari Perezida wa Ukraine, Viktor Yanukovich yirukanwa ku butegetsi, yari yihishwe inyuma na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu zishyigikiye by’i Burayi kuko yifuzaga ubufatanye bukomeye mu karere igihugu cye giherereyemo.
Nk’uko Putin yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Budage, Die Zeit, avuga ku isabukuru y’imyaka 80 ishize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ziteye u Budage mu Ntambara ya II y’Isi kuri uyu wa Kabiri, yagereranyije igikorwa cyo gukura ku butegetsi Yanukovich nko guhirika itegeko nshinga bikozwe n’igisirikare.
U Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga, bwakunze gushinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika guteza akaduruvayo muri Ukraine, aho umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Burusiya warushijeho gufata intera kuva Yanukovich bwari bushyigikiye yahirikwa.
Nyuma yo kuvanwa ku butegetsi muri Gashyantare 2014, u Burusiya ni nabwo bwahise bwiyomekaho intara ya Crimea ikora ku Nyanja y’Umukara nyuma yo gutera inkunga abarwanyi bari bashyigikiye ko iyi ntara iba iy’u Burusiya mu makimbirane yadutse mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi byatumye igihugu kijya mu gihirahiro kibura amahitamo hagati yo kwiyegereza ibihugu byo mu burengerazuba cyangwa u Burusiya.
Perezida Putin asa nk’uwigamba kuri Amerika n’ibihugu byo mu Burayi agaragaza ko bitamukanga, yagize ati “Kuki Amerika yateguye ihirika ry’ubutegetsi, kandi kubera iki ibihugu by’u Burayi byarishyibigikiye mu ntege nke, bigatera amacakubiri muri Ukraine ubwayo no kuva muri Criméa?”
Aha yasaga nk’ushaka kwerekana ko Abanyamerika bashutse Ukraine kandi yaterwa ntitabarwe bikayiviramo no kwamburwa Crimea.
Yakomeje agira ati “Ubu sisitemu yose y’umutekano y’u Burayi yarangiritse cyane. Amakimbirane ariyongera, kandi ibyago byo gusubira mu masiganwa yo kwigwizaho intwaro mashya biragenda biba impamo,”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


