Igikomangoma Charles cyahaswe rwihishwa ibibazo n’Igipolisi cy’u Bwongereza mu 2005 kubera ibirego byavugaga ko ari cyo cyateguye umugambi wo kwica uwahoze ari umugore we, Igikomangomakazi Diana.
Ku wa mbere, John Stevens wahoze ayobora Igipolisi cy’u Bwongereza kizwi nka Scotland Yard, yatangarije ikinyamakuru DailyMail cyo mu Bwongereza ko yagombaga “gukurikira ibimenyetso” no kubaza igikomangoma cya Wales ku nyandiko Diana yanditse avuga ko yategura impanuka y’imodoka.
Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza ngo iperereza ryakozwe muri Operation Paget, izwi na none nk’iperereza ku bugambi butandukanye ubusaga 100 muri bwo bufitanye isano n’urupfu rwa Diana ryatangijwe n’Igipolisi cy’u bwongereza mu 2004.
Stevens yabwiye iki kinyamakuru ko yavuganye na Charles ku nyandiko Diana yanditse mu 1995 igira iti: “Umugabo wanjye arateganya impanuka mu modoka yanjye, kunanirwa kwa feri no gukomeretsa bikomeye mu mutwe,” kugira ngo azabashe kurongora Tiggy Legg-Bourke, umurezi w’abahungu babo ibikomangoma William na Harry.
Igikomangoma Charles na Diana baje gutandukana mu mwaka wakurikiye mu 1996, apfa na none mu mwaka wakurikiyeho ku itariki ya 06 Nzeri 1997.
Ikinyamakuru cyatangaje ko Charles, ubu ufite imyaka 72, yabajijwe mu ngoro ya Mutagatifu James nk’umutangabuhamya imyaka ibiri mu iperereza nyuma y’uko iyo nyandiko ya Diana igiye ahagaragara mu 2003.
Stevens yagize ati: “Nibyo, ibirego byari byavuzwe ku Gikomangoma cya Wales no mu bandi bantu b’ibwami ariko twagombaga gushaka cyangwa gusuzuma ibimenyetso bihari mbere y’uko tumwegera n’ibibazo bisanzwe”. “Nta kindi kimenyetso twabonye bishyigikira ibintu byatanzwe mu nyandiko ya Diana.”
Stevens yakomeje agira ati: “Twari dusigaranye inyandiko, ubwayo ntabwo yari ihagije kugira ngo Charles akekwe ku mugaragaro…”
Ni ibihe bibazo Igikomangoma Charles cyabajijwe?
Nk’uko ikinyamakuru kibitangaza, Stevens yasomeye Charles iyo nyandiko arangije aramubaza ati: “Kuki utekereza ko igikoamngomakazi cyanditse iyi nyandiko, nyakubahwa?”
Charles yarashubije ati: “Nta kintu na kimwe nari nzi kuri iyo nyandiko kugeza igihe yatangarijwe mu bitangazamakuru.”
“Ntuwigeze uganira nawe kuri iyi nyandiko?
“Oya, sinegeze menya ko ibaho,”
“Waba uzi mpamvu igikoamngomakazi cyari gifite ibi byiyumvo nyakubahwa?”
“Oya, ntayo nzi,”
Stevens avuga ko Charles yakoranye n’abashinzwe iperereza mu buryo bwuzuye ngo ahari kuko ntacyo yari afite cyo guhisha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


