Abamotari bari mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, bakoze igisa n’imyigarambyo nyuma y’aho sekirite w’abamotari witwa Fabien yateye Kasike umumotari mugenzi wabo, agahita agonga imodoka, agakomereka cyane. Abari aho, bavuga ko umumotari wari mu kazi ” Umuntu yahagaritse moto, motari arahagarara, ariko mbona ahise yongera arahaguruka uyu wamuteze asigarana Kasite ye, imwe baha abagenzi mboba uyu mugenzi amwirutse inyuma abonye amusize ahita amutera ya kasike motari kuyihunga yahise yinjira mu mapine y’imodoka yari iparitse mu muhanda tubona atangiye kuvirirana amaraso”. Abamotari babibonye, nk’uko Hanga dukesha aya makuru ivuga, bahise bagira umujinya baparika moto zabo,batangira guhondagura uyu musekirite w’abamotari nawe abonye bikomeye ahungira mu nzu, iyi nzu yahungiyemo. Motari ati ” Uyu mu gabo yampagaritse ngirango ni umugenzi ,mpagaze atangira kunyaka ibyangombwa mubaza icyo ashinzwe ntiyakibwira ahubwo atangira kunkura kuri moto, nagize ubwoba ngirango ni umujura mpita mpaguruka vuba mpunga ahita afata kasite yanje agiye kuyinkubita mu mutwe ndahunga ,mu guhunga nibwo nahise nkora impanuka gwa muri iyo modoka yari iparitse ku muhanda”. Uyu mumotari avuga ko yaketse ko uwamwakaga ibyangombwa ari umujura kuko atari yambaye imyenda y’akazi. Perezida w’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, avuga ko uyu musekirite niba yahohoteye uyu mu motari ahanwa ndetse ashobora no kwirukanwa mu kazi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Gatenga: Abamotari bakoze igisa n’imyigaragambyo bashaka kwihorera ku musekirite
Aba bajura ngo ni abasekirite ba moto natwe abaturage twarabarambiwe bakora akazi bihabanye na kinyamwuga! Ubona ko harimo imbobo nyinshi.

HOYA PE
BAGERAGEZE BABAGABANYIRIZE UBUBASHA
KUKO WAGIRANGO ABAMOTALI
NIBO BAKOZIBABO.
TWE TUBAHEMBA MUMAFRW
YACU.
ARIKO BARADUSUGURA BAGAKABYA