Ibihugu by’u Burayi ntacyo bifite byigisha u Burundi – Minisitiri Albert Shingiro

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho hateguriwe icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bihuza Leta y’u Burundi n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri iki gihugu hagamijwe kureba uko ibihano uyu muryango wagifatiye byakurwaho, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Albert Shingiro ari nawe uhagarariye guverinoma muri ibyo biganiro, aravuga ko mu byo barimo gusabwa n’uyu muryango ntacyo bagiye gukora kuko ngo ibihugu by’i Burayi ntacyo bifite byigisha u Burundi.

Ati “ Mwumvise ko itsinda ry’impuguke rigizwe n’ibihugu 27 ryamaze gusaba ko ibihano byakurwa ku Burundi vuba byihuse, tukibaza ko mu minsi iri imbere icyo cyemezo cyiza kizafatwa ku neza y’Abarundi ariko no ku neza y’abaturage b’ibyo bihugu by’I Burayi bahagarariye aha I Burundi kuko nk’uko mubizi nta gihugu cy’icyana kibaho igihugu cyose kigira ibyo gifasha ikindi, baradufasha muri bimwe natwe tukabafasha mu bindi urumva ko ari ugufashanya, nta kintu na kimwe badusaba kuko nk’uko navuze nta gihugu cy’icyana kibaho ngo kora ibi kora biriya, ibyemezo byose tuzafata bireba uburenganzira bwa muntu, ibjyanye n’ubuyobozi bubereye tubifata ku neza y’Abarundi, rero urumva ko iyo babishimye bihita bimera neza imigenderanire igahita igenda neza,”

Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga UBMNews rwo mu Burundi ivuga, nyuma y’ibyo biganiro by’icyiciro cya gatatu, Claude Bochu, uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri ibyo biganiro, yavuze ko ibihugu ahagarariye bikomeje gusaba Leta y’u Burundi kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubuyobozi bubereye no guharanira ubutabera mu gihugu kugirango ibihano byafatiye u Burundi bikurweho.

Ati “ Twaganiriye ibitari bicye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’uyoboye itsinda ry’igihugu rireba ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu yari ahari. Uyoboye iryo tsinda yatweretse ko uko bakora, ibijyanye n’ingorane bagira n’icyo batwitezeho. Nk’uko duhora tubivuga, natwe ibyo tubitezeho n’ukuvugurura ibijyanye n’ubuyobozi bubereye, uburenganzira bwa muntu, turatekereza ko batwumva. Mwabonye ko nabimenyesheje umukuru w’igihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru ku ntambwe ya mbere imaze guterwa ariko ku ruhande rwacu iyo ntambwe ntabwo ihagije.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *