Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu ushize kemeje igishushanyo mbonera kivuguruye kigaragaza isura y’Umujyi wa Nyagatare mu gihe kiri imbere, aho ugereranyije n’igishushanyo mbonera cyo mu 2018 hari ibindi byongewemo bijyanye no kubungabunga ibidukikije, ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’icyanya cyahariwe inganda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki gishushanyo cyatunganyijwe nyuma y’aho uyu mujyi ugizwe umwe mu mijyi itandatu izunganira umurwa mukuru, Kigali.
Indi mijyi ni Muhanga, Huye, Rubavu, Musanze na Rusizi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko iki gishushanyo cyavuguruwe hitawe ku nyungu z’umuturage ndetse n’imiterere y’aka karere.













Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


