Bavutse mu 1916 ari impanga none ubu bizihije isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko

Sangiza iyi nkuru

Irene Crump na Phylis Jones bavutse ku wa 20 Ugushyingo 1916, bakaba barizihije isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko, ari ibyishimo n’umunezero kuba bose bakiriho bakaba bujuje iyi myaka.
kiki
Ikinyamakuru 7sur 7 gitangaza ko aba bakecuru bavutse umunsi umwe, umwe arusha undi iminota 25, bakurira hamwe bakora hamwe mu ruganda rumwe rukora ibikoresho byo mu rugo by’amadongo, ubu bakaba banabana hamwe kuri iyi myaka 100.
Ku bw’isezerano ryabo, umwe yijeje undi kutazamuba kure, gusa bakavuga ko ibanga ryabo ryo kurambana ari uko bariye neza ndetse no gukora cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bose ubu ni abapfakazi, umwe umugabo we yapfuye mu 1996 undi mu 2006, ubu bakaba babana, bakaba barahawe ikarita y’ishimwe n’umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth II barusha imyaka 10.
kecur
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *