Nyuma yo kwakira mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche uhuza Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we bagiranye ibiganiro byamaze amasaha abiri nk’uko bitangazwa na perezidansi ya RDC.

Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara ku byo abakuru b’ibihugu byombi baganiriye, gusa iyi Perezidansi ya RDC yavuze ko bagombaga kuganira ku ngingo z’inyungu rusange nko kongera ingufu mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ishoramari.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi biteganyijwe ko bazongera kugirana ibiganiro ku nshuro ya kabiri ariko noneho bagahurira ku butaka bwa Congo, mu Mujyi wa Goma.






