Dereck Chauvin yakatiwe imyaka 22.5 azira George Floyd

Sangiza iyi nkuru

Dereck Chauvin, umupolisi w’umuzungu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umwirabura witwa George Floyd.

Muri Gicurasi umwaka ushize ni bwo George Floyd yitabye Imana aguye muri Minneapolis ho muri Amerika, nyuma yo gutsikamirwa ku gikanu na Dereck Chauvin mu gihe cy’iminota icyenda.

Ni urupfu rwateje impagarara ku Isi, kuko rwakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwamagana urugomo n’ivangura bikunze kwibasira abirabura.

Mu kwezi gushize ni bwo Chauvin w’imyaka 45 y’amavuko yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, n’ubwo umwunganizi we yari yavuze ko ubwo bwicanyi ari “ikosa ryakozwe ku bw’icyiza”.

Mu iburanisha ku bihano ryabaye ku munsi w’ejo, umuvandimwe wa Floyd, Terence Floyd, yasabiye Chauvin igifungo cy’imyaka 40.

Ati: “Kubera iki wabikoze? Watekerezaga iki? Ni iki cyari mu mutwe wawe igihe wari washyize ivi ryawe ku muvandimwe wanjye?”

Umukobwa wa Floyd, Gianna w’imyaka irindwi y’amavuko yagaragaye mu mashusho yasakaye, avuga ko yakumbuye se kandi ko amukunda.

Ati: “Bri gihe ndamubaririza. Papa buri gihe yahoraga amfasha koza amenyo yanjye.”

Umucamanza Peter Cahill yavuze ko urupfu rwa George Floyd rwababaje abaturage ndetse n’igihugu, ariko by’umwihariko muryango wa nyakwigendera Floyd.

Yavuze ko igihano Chauvin yahawe gishingiye “kuba yarakoresheje nabi ububasha yari afite ndetse n’ubugome bw’indengakamere yagaragarije Floyd.”

Ati: “Iki gihano ntigishingiye ku marangamutima, cyangwa impuhwe, gusa nanone ndashaka kugaragaza ububabare bwimbitse kandi bukabije imiryango yose ifite, cyane cyane umuryango wa Floyd”.

Chauvin yabwiye urukiko ko yihanganisha umuryango wa Floyd, avuga ko hazabaho “andi makuru amwe mu gihe kiri imbere” kandi ko yizeye ko “ibintu bizawuha amahoro yo mu mutima”, nubwo atigeze asaba imbabazi.

Nyina w’uriya mupolisi yavuze ko mu busanzwe yari umuntu mwiza buri gihe yizeraga nk’inyangamugayo, ashimangira ko atazigera acogora kuri icyo cyizere afitiye umuhungu we.

Igihano Chauvin yahawe cyashimishije abenshi mu Banyamerika, kugeza no kuri Perezida Joe Biden wavuze ko “yari agikwiye.”

Mushiki wa George Floyd witwa Bridgett Floyd we yavuze ko kiriya gihano cyerekana ko “ikibazo cy’ubugome bwa Polisi gifatwa nk’ikiremereye n’ubwo hakiri inzira ndende.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *