Sadate yasubije abakomeje gusaba ko Rayon Sports yasubizwa ‘ba nyirayo’

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasabye abafana ba Rayon Sports ko bibaye byiza basaba abo bita ba nyir’iriya kipe gushinga amakipe yabo, aho kwirirwa banenga ubuyobozi bwayo.

Sadate yatangaje aya magambo nyuma y’ubutumwa bwinshi aba-Rayon bakomeje gutambutsa basaba Komite nyobozi y’iriya kipe kwegura.

Umujinya n’uburakari by’abafana ba Rayon Sports byatangiye kugaragara ubwo iyi kipe yatsindwaga na Rutsiro FC ibitego 2-0, byongera gufata indi ntera ubwo nanone yatsindwaga na Espoir FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Ni shampiyona Rayon Sports yasoje iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota atanu yonyine, umwanya yaherukagaho mu myaka 10 ishize.

Ku mbuga nkoranyambaga abafana ba Rayon Sports bananiwe kwihanganira uyu musaruro, bituma abenshi basaba Komite irangajwe imbere na Perezida Uwayezu Jean Fidèle kwegura, kuko ngo umugambi wo gusenya ikipe wabazanye bamaze kuwugeraho.

Aba bafana bagaragaza ko “Igihe kigeze ikipe igasubizwa ba nyirayo.”

Amwe mu mazina abafana ba Rayon Sports bagarukaho basaba gusubizwa iriya kipe arimo Gacinya Chance Denis, Paul Muvunyi, Muhirwa Prosper, Muhirwa Frederick n’abandi bagiye bayobora iriya kipe.

Hari abafana ba Rayon Sports kandi badahwema kugaragaza ko kuba ikipe yabo iri mu bihe bibi byaragizwemo uruhare na Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida w’iriya kipe, mbere yo kweguzwa na RGB mu mwaka ushize wa 2020.

Mu butumwa Sadate yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko abafana amazina y’abantu aho gufana Rayon Sports byaba byiza basabye abo bafana gushinga amakipe yabo.

Ati: “Abafana amazina buriya ntibyaba byiza babwiye ayo mazina agashinga Equipes bakabona izo bazajya bafana? Nkubu tukazumva Prosper FC, Gacinya FC, Muvunyi FC, Sadate FC, Rwagacondo FC, Freddy FC, Tadeyo FC, Martin FC.”

Sadate yavuze ko bishobotse ko bariya bagabo bashinga amakipe yabo baryoshya shampiyona y’u Rwanda, bikanateza imbere umupira w’u Rwanda.

Ati: “Niba tuvuga ko aya mazina azi umupira byahatari, ashinze izi Équipes noneho u Rwanda rwahorana ibikombe byose by’Isi. Ba bapambe birirwana amadebe ngo Rayon Sports isubizwe banyirayo noneho bagura ingoma, bakisiga irangi, bakabona ibyo bafana pe!”

Munyakazi yavuze ko nk’umukunzi wa Rayon Sports azashyigikira ubuyobozi bwayo, kabone n’iyo iyi kipe yazayoborwa n’abo byitwa ko badacana uwaka na we.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Sadate yasubije abakomeje gusaba ko Rayon Sports yasubizwa ‘ba nyirayo’
    Bakunzi ba rayor sport ikipe yacu iri mu biganza byacu , nukuri ntabwo tuzashira equipe ku mutwe wabayobozi ngo bikunde kuko ikipe ikoresha amafaranga menshi cyane bityo rero buri mukunzi wa rayor abigizemo uruhare twakubaka ikipe nziza yahangana mu rwanda ndetse no mu mahanda , naha bitabaye ibyo tuzahora turi inyuma cyangwa se umu pira tuwuvemo

    Tekereza niba equipe ikoresha 600.000.000 ku mwaka urumva ari uwuhe muherwe wa kwirengera aka kayabo, ariko dufashe abafana 60,000 buri wese agatanga 1000 ku kwezi twatanga miliyoni 720 ku kwezi murumvako equipe twayibyimba muburyo bworoshe noneho nyuma yimyaka 2 equipe yaba imaze kwiyubaka kuburyo yakwitunga

  2. Sadate yasubije abakomeje gusaba ko Rayon Sports yasubizwa ‘ba nyirayo’
    Bakunzi ba rayor sport ikipe yacu iri mu biganza byacu , nukuri ntabwo tuzashira equipe ku mutwe wabayobozi ngo bikunde kuko ikipe ikoresha amafaranga menshi cyane bityo rero buri mukunzi wa rayor abigizemo uruhare twakubaka ikipe nziza yahangana mu rwanda ndetse no mu mahanda , naha bitabaye ibyo tuzahora turi inyuma cyangwa se umu pira tuwuvemo

    Tekereza niba equipe ikoresha 600.000.000 ku mwaka urumva ari uwuhe muherwe wa kwirengera aka kayabo, ariko dufashe abafana 60,000 buri wese agatanga 1000 ku kwezi twatanga miliyoni 720 ku kwezi murumvako equipe twayibyimba muburyo bworoshe noneho nyuma yimyaka 2 equipe yaba imaze kwiyubaka kuburyo yakwitunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *