img_20210626_155027.jpg

Perezida Kagame na Tshisekedi basuye ab’i Kibati bakozweho n’iruka rya Nyiragongo (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame wagiriye uruzinduko muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi, basuye abaturage bo mu gace ka Kibati bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga rya Nyiragongo.

Saa saba na 15 zo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Kagame yari ageze ku mupaka wa La Corniche, yakirwa na mugenzi we Tshisekedi.

Ni nyuma y’umunsi umwe Tshisekedi na we asuye u Rwanda, bombi bagasura ibikorwa remezo bitandukanye byangijwe n’imitingito mu karere ka Rubavu.

Perezida Kagame akigera i Goma we na Tshisekedi bahise binjira mu modoka, bajya kuzenguruka umujyi wa Goma bareba bimwe mu bice byangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse tariki 22 Gicurasi 2021.

Kamwe mu duce aba bakuru b’ibihugu byombi basuye ni aka Kibati kari mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, kagizweho ingaruka zikomeye cyane n’iruka rya Nyiragongo ryabaye mu kwezi gushize.

Perezida Kagame ubwo yari kumwe na Tshisekedi mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko kimwe mu byari byamujyanye muri RDC harimo kwihanganisha abaturage bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo.

Ati: “Mbere na mbere ndashimira cyane Perezida ku bwo kumpa aya mahirwe njye n’itsinda ryanjye ndetse n’Abanyarwanda, yo gushobora kuba hano kugira ngo twifatanye namwe.”

“Ni amahirwe y’ubufatanye bukomeye busanzwe hagati y’ibihugu byacu byombi, ariko na none nyakubahwa Perezida n’abaturage ba RDC by’umwihariko abatuye i Goma, biri mu rwego rwo kubihanganisha ku bw’abatakaje ubuzima mu gihe cy’iruka ry’ikirunga riheruka ndetse tunifatanyije n’abavuye mu byabo ndetse n’abagizweho ingaruka mu buryo butandukanye n’iruka ry’ikirunga.”

Perezida Kagame yunzemo ko yishimiye gusura Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anashimira mugenzi we Tshisekedi kuba na we yarasuye u Rwanda ejo hashize.

Yavuze ko kuba we na Tshisekedi basuranye ari itangiriro ry’umubano n’ubufatanye bombi bateganya kugirana mu nzego zitandukanye, ku bw’inyungu z’ibihugu byombi.

img_20210626_155031.jpg

img_20210626_155021.jpg

img_20210626_155027.jpg

img_20210626_155018.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *