Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Hubert Védrine, yabaye intandaro y’impaka za ngo turwane nyuma y’amagambo yatangaje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abahanga mu by’amateka n’abahanzi basaba ko yakwegura mu nama y’ubuyobozi ya rimwe mu maserukiramuco manini y’amafoto ku isi, (festivals de photographie) izwi nka Rencontres d ‘ Arles.
Iri serukiramuco rizabera i Arles mu majyepfo y’u Bufaransa guhera ku itariki ya 04 Nyakanga kugeza kuwa 26 Nzeri, ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza ku nshuro ya 27 ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rencontres d ‘ Arles ryabonwe na AFP kuwa Kane ninjoro, rivuga ko Hubert Vedrine, wari Umunyamabanga Mukuru wa Perezidansi y’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kutazitabira itangizwa ry’icyumweru cya Rencontres mu ntangiro za Nyakanga.
Avuga ko “yifatanije cyane no kongera gutangira gutuje kwa Rencontres (…) izasubukurwa nyuma y’umwaka ugoye, kimwe n’urwego rwose rw’umuco, rwahuye n’umwaka utoroshye, kandi ko afite impungenge ko yagirwa igikoresho mu makimbirane adasanzwe kuri bo”.
Ariko nk’uko iyi nkuru dukesha Mediapart ikomeza ivuga, Vedrine ntabwo yatangaje ubwegure bwe ku buyobozi bw’inama y’ubutegetsi ya Rencontres nk’uko yabisabwe n’abantu 650 bashyize umukono ku busabe bwashyizwe ku rubuga rwa change.org, barimo umuhanzi w’Umufaransa ufite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda, Gaël Faye, abanditsi Scholastique Mukasonga, Atiq Rahimi na Marie Desplechin cyangwa umudepite mu Nteko y’u Burayi, Damien Carême.
Ubusabe bwashyizweho umukono n’aba bantu bushinja Hubert Védrine ko « Nyuma yo guhakana kuva kera uruhare rwa Élysée, yari abereye umunyamabanga mukuru, Bwana Hubert Védrine ubu yamaganye mu kinyamakuru Eléments, n ° 190, yo muri Kamena-Nyakanga 2021, abahanga n’ibitangazamakuru bakoze akazi kabo ku Rwanda.
Aba bavuga ko ibyavuzwe na Védrine n’ibindi yagiye atangaza mbere ari ibintu bidashobora kwemerwa.
Ubusabe bwakomeje bugira buti “Mw’izina ryo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi, kandi kugira ngo izina ry’iki gikorwa ridahungabanywa no kuba hari perezida utemewe ubu, kugira ngo Rencontres (…) izakomeze ibiganiro by’ituze n’umugabane wa Afurika, turasaba Hubert Védrine kuva ku mwanya wa perezida wa Rencontres”.
Aba bakomoza kuri raporo y’abahanga mu mateka bari bayobowe na Duclet iherutse kwanzura ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda rukomeza gufasha buhumyi ubutegetsi bwari buriho mu Rwanda bwashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwari bushyigikiwe na Perezida Francois Mitterand n’ubuyobozi bwe.
Ubwo aheruka gusura u Rwanda mu kwezi gushize kwa Gicurasi, Perezida Emmanuel Macron nawe yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo imbabazi yasabye zitavuzweho rumwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


