Tanzaniya: Kuba mu miryango myinshi biri kugora amahitamo ya Magufuli

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Tanzaniya cyabuze amahitamo nyuma y’uko Perezida wa Chadi asabye Magufuli gushyigikira umukandida watanzwe na Chadi ku mwanya w’umuyobozi wa AU mu gihe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba wamaze kwiyemeza kuzashyigikira umukandida watanzwe na Kenya
Mu ruzinduko perezida Idriss Deby wa Chadi yagiriye muri Tanzaniya ku wa kane yasabye perezida Magufuli wa Tanzaniya gushyigikira Moussa Faki Mahamat watanzwe na Chadi ku mwanya w’umuyobozi wa AU
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Theeastafrica yanditse k uruzinduko rwa Deby muri Tanzaniya rwabaye mu buryo butunguranye ndetse ko aba bakuru b’ibihugu bombi ngo baba baragiranye ibiganiro byo mu muhezo bakemeranya ko Tanzaniya yazashyigikira Mahamat wari wanazanye n’itsinda ryari kumwe na perezida muri Tanzaniya.
Muri uru ruzinduko rwa Deby muri Tanzaniya kandi ngo aba bagabo bombi baganiriye ibintu byinshi bijyanye n’imyiteguro y’amatora y’umuyobozi ugomba kuzasimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma uzaba warangije manda yo kuyobora AU, kuri ubu utegereje ugomba kumusimbura kuri uyu mwanya ufatwa nk’uwa mbere mu myanya ya politiki yo muri Afurika.
Ababyitegereza bavuga ko Tanzania ishobora kuba izagorwa mu mahitamo y’uwo ushyigikira bitewe n’uko iki gihugu kibarizwa mu miryango itandukanye kandi yose ifite abakandida bahatanira uyu mwanya, kuri ubu ibigoye amahitamo ya leta ya Magufuli cyane ni uguhitamo hagati yo gushyigikira Umunyakenya Amina Mohamed nk’uwatanzwe n’igihugu cy’Afurika y’uburasirazuba (EAC) ndetse n’umunyabotswana Pelonomi Venson-Moitoi nk’uwatanzwe n’igihugu gihurira na Tanzaniya mu muryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyemo y’Afurika (SADC)
Amatora y’umuyobozi wa AU azabera mu mwiherero w’Abakuru b’ibihugu 54 bigize umugabane uzaba kuva ku wa 30-31 Mutarama 2017 muri Ehiopia ku cyicaro gikuru cya AU
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya matora yagombaga kubera i Kigali mu nama ya AU yabaye mu kwa karindwi ariko birangira asaubitswe bitewe n’uko mu bakandida biyamamazaga nta numwe wagaragaye ko yujuje ibisabwa byose ku muntu wiyamamariza kuyobora AU.
Kugeza ubu umunyakenya Amina Mohamed niwe uhabwa amahirwe yo kuba yakwegukana aya matora bitewe n’uko ashyigikiwe n’imirynago ibiri harimo EAC na COMESA.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *