e3d6dgewuaq_pmc-d0d15.jpg

Lt. Gen. Muganga yaciye amarenga ko agiye gusezera ku buyobozi bwa APR FC

Sangiza iyi nkuru

Lt. Gen. Mubarakh Muganga kuri uyu wa 27 Kamena 2021 yaciye amarenga ko yaba agiye gusezera ku nshingano y’ubuyobozi bukuru bwa APR FC, ikipe iri mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu, Gen. Muganga yabitangarije abagize Inteko Rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, asobanura uku gusezera kwazaba gufitanye isano n’uko aherutse kuzamurwa mu ntera mu gisirikare cy’u Rwanda.

Yabanje gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Umugaba w’Ikirenga wamuzamuye mu ntera. Yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uherutse kungira umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, kandi nari mvuye aha muri AG.” (AG: AssemblĂ©e GĂ©nĂ©rale: Inteko Rusange).

Gen. Muganga yageze aho aca amarenga ko yaba agiye gusezera ku buyobozi bukuru bwa APR FC, ati: “Umwanya uri kugenda umbana muto, muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n’undi General igihugu gifite aba general benshi.”

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt. Gen. Muganga tariki ya 4 Kamena. Yari asanzwe afite ipeti rya Major General.

e3d6dgewuaq_pmc-d0d15.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *