Ambasaderi wa Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki Cyumweru yeguye ku mirimo ye nyuma y’amasaha macye amaze kwakira Perezida wa Israel, Reuven Rivlin, i Washington aho kuri uyu wa Mbere agirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden muri White House.
Icyemezo cya Ambasaderi Gilad Erdan kije mu gihe ubuyobozi bwa Biden na minisitiri w’Intebe mushya wa Israel, Naftali Bennett bisa nk’ibyumva ibintu kimwe ku bibazo ubundi bitavugwaho rumwe nk’icya Iran ndetse n’amakimbirane hagati ya Israel na Palestina.
Abinyujije kuri twitter Ambasaderi Erdan yagize ati ” Nizera ko ari aha guverinoma iriho gushyiraho ambasaderi uzayihagararira muri politiki n’ubu buyobozi,”
Erdan yari aherutse gusimbura Ron Dermer, wari umuntu wa hafi wa Netanyahu wahagarariye iki gihugu muri Amerika imyaka umunani, ndetse akaba yari umwe mu badipolomate bafite imbaraga kandi bavuga rikijyana i Washington.
Perezida Rivlin wa Israel nawe asa nk’uri mu ruzinduko rwo gusezera kuko manda ye izarangira mu kwezi gutaha. Mu cyumweru gishize, yabonanye na Minisitiri w’Intebe Bennett na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Yair Lapid bafatanya gutegura ubutumwa bugenewe USA ku kibazo cya Iran nk’uko bitangazwa na Axios.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Antony Blinken nawe yabonanye na mugenzi we wa Israel, Lapid, kuri iki Cyumweru i Roma baganira ku mutekano mu karere.
Hagati aho ariko, Ambasaderi Erdan azakomeza kuba Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye nk’uko yakomeje abitangaza kuri twitter.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


