Umudepite w’intara ushinjwa gutuka PereziTshisekedi witwa Jean-Bosco Asamba waraye ijoro rye rya mbere muri kasho y’ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Ituri, kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Kamena, yoherejwe muri Gereza Nkuru ya Bunia.
Uyu wafashwe ku itariki 27 Kamena, agahita anumvwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa Ituri, ni umudepite watorewe mu Mujyi wa Bunia ushinjwa kuba yaravuze amagambo yo kubahuka umukuru w’igihugu amwita umubeshyi muri video yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko Perezida Tshisekedi ari umubeshyi, atubahirije ibyo yasezeranye byo kugarura amahoro muri Ituri, asaba abaturage kwiringira Imana gusa yonyine kuko ari yo yazana amahoro.
Amakuru agera kuri politikico.cd aravuga ko uyu yoherejwe muri Gereza Nkuru ya Bunia nyuma yo kongera kumvwa nubwo icyaha ashinjwa ku mugaragaro kitaramenyekana.
Umuvugizi w’igisirikare mu Ntara ya Ituri imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere avuga ku itabwa muri yombi rya Hon. Jean-Bosco Asamba, nubwo atatangaje ibyo ari byo yavuze ko ibyo yatangaje ari bibi cyane.
Ati “ Ariko mufite video, murabifite byose. Ni ahanyu guca urubanza. “Mais vous avez de vidéos, vous avez tout ça. C’est à vous aussi de juger. Ese ushobora kubyira ibintu nk’ibyo ku muntu wahawe kuyobora igihugu cyangwa igisirikare cyanyu, oya, navuga ko ibyo bitemewe. Ubutabera bukore akazi kabwo,”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


