Umuhanzikazi w’Umunyarwanda yashyize ku ruhande MC Kats

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Fille Mutoni yashyize ku ruhande uwari manaja we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats muri kompanyi ye ya Kats Music.

Fille wari uherutse gutandukana na Katamba nk’umugabo n’umugore, yatangiye gukorana n’umugabo w’umuhanzi mugenzi we, Babaritah Mirembe ndetse n’undi muhanzi witwa Maritini.

Fille we ubwe ni we watangaje ko ari muri Martin Management. Aba bari basanzwe bakora mu bya muzika muri Uganda. Babaritah yari yarigeze akorana indirimbo na Fille ubwo yari ataramenyekana.

Kuri ubu aba bongeye gukora indirimbo bise ” Esaawa yona” (Isaha iyo ari yo yose).

Fille na Katamba ibyabo byagiye birangwa na rwaserera, batandukana bakongera kwihuza. Bageze aho biyemeza kureka kubaho nk’umugabo n’umugore, bakazajya bahuzwa n’akazi ariko nabyo byagiye biguru ntege.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *