Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko nta rwango ruri hagati ye na Joseph Kabila wamubanjirije, akuraho urwikekwe rwari rumaze iminsi mu babashyigikiye bombi.
Tshisekedi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize yitandandukanyije na Kabila bari bahuriye mu mpuzamashyaka FCC-CACH nyuma y’ubwumvikane buke bwari hagati ya bariya bagabo bombi.
Byakurikiwe n’uko Tshisekedi yahise asesa inteko ishinga Amategeko yari yiganjemo abadepite b’inkoramutima za Kabila, ayishyiramo abadepite bamushyigikiye.
Tshisekedi kandi yanahise asesa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bwo ashyiraho igizwe n’Abaminisitiri b’inkoramutima ze.
Tshisekedi yahisemo kwitandukanya na Kabila bari basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye, kubera ko uyu wahoze ari Perezida wa RDC yakundaga kumwitambika mu mishinga myinshi bigatuma adashyira mu bikorwa ibyo yemereye abanye-Congo.
Gutandukana kw’aba bagabo bombi byatumye abenshi batekereza ko ibyabo bishobora kugumya kuba bibi, umwuka mubi ukarushaho kwiyongera.
Tshisekedi aganira na Jeune Afrique, yavuze ko nta rwango ruri hagati ye na Kabila.
Yavuze ko yahisemo kwitandukanya na we kubera ko hari byinshi batemeranyagaho.
Ati: “Urebye hari itandukaniro rikomeye cyane hagati y’ibitekerezo byacu. Hari ingingo nyinshi tutumvikanyeho mfata nk’ingirakamaro, harimo nko kuba urwego rw’ubucamanza rwakwigenga cyangwa rugakorera mu mucyo, ibyo ku bwanjye mfata nk’ingirakamaro.”
Perezida Tshisekedi yasaga n’ukomoza ku kuba abatepite bo mu ishyaka FCC baritwaje ubwiganze bari bafite bagakoma mu nkokora umuhango we w’irahiza ry’abacamanza mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga.
Abajijwe niba yaba yariyunze na Kabila, Tshisekedi yavuze ko biyunze.
Ati: “Cyane rwose. Duheruka guhamagarana ku masabukuru yacu y’amavuko. Twembi twavutse muri Kamena, we ku wa 04 njye ku wa 13. Joseph Kabila si umwanzi wanjye. Gusa nk’uko bigenda mu matsinda, mu gihe cyose mutagishoboye kumvikana ku mahame yashingiye hamwe mugomba gutandukana.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


