Amakuru ahari ni uko umukunzi mushya w’umuhanzi, Edrisa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo, Bella Myra Bakhresa, yateye utwatsi ibyo kwimukira mu nzu y’uyu mugabo iri ahitwa Seguku muri Kampala. Nta gihe kinini gishize, bimenyekanye ko Kenzo akundana n’uyu mukobwa ubyarwa n’umuherwe Bhakresa ufite ubucuruzi butandukanye mu Rwanda. Amakuru BWIZA ifite ni uko Bella yanze icyifuzo cya Kenzo cyo kujya kuba Buziga, inzu ubusanzwe yigeze kubanamo na Rema Namakula. WASOMA: https://bwiza.com/?Eddy-Kenzo-mu-rukundo-n-umukobwa-w-umuherwe-ukorera-mu-Rwanda-Amafoto Urugo rwa Eddy Kenzo ruri Seuguku rurahenze cyane gusa Bella yanze kurujyamo, we ashaka ko baguma kuba mu nzu bakodesha ahitwa Buziga. Aha ni naho babaye bagitangira gukundana mu minsi ishize kuva Uganda igiye muri Guma mu Rugo. Ntiharamenyekana impamvu uyu mukobwa adashaka kuba Seguku, akigumira Buziga. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com


