Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze kuwa Kabiri ushize, itariki ya 29 Kamena 2021 rwashyikirije urukiko dosiye bukurikiranyemo umugabo uregwa gusambanya umwana yibyariye w’imyaka umunani y’amavuko.
Ni icyaha cyakozwe mu bihe bitandukanye gikorerwa aho uregwa atuye mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze.
Kugira ngo bimenyekane ni uko abarimu bigisha uyu mwana bamubonanye umwanda udasanzwe batangira kumuganiriza ariko aho kugira ngo abasubize akajya asuka amarira, nyuma yaje kubabwira ko se umubyara ajya amusambanya.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ubuyobozi bw’ishuri bukimara kumenya aya makuru bwahise bwiyambaza Urwego rw’Ubugenzacyaha uwo mugabo atabwa muri yombi n’umwana ajyanwa kwa muganga.
Bivugwa kandi ko uregwa yari amaze igihe kirekire yarirukanye umugore we akaba yarabanaga mu nzu n’uwo mwana we bonyine.
Ibi bikorwa byakozwe n’uyu mugabo bikaba bigize icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


