U Bushinwa n’u Burusiya bishobora kugaba igitero gitunguranye kuri Hawaii – u Buyapani

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’ingabo mu Buyapani yaburiye Amerika ko igomba kwitegura igitero gitunguranye nk’icyagabwe kuri Pearl Harbour mu ntambara ya 2 y’Isi, avuga ko kirimo gutegurwa n’u Burusiya n’u Bushinwa muri Hawaii kuko imyitozo ibihugu byombi biri gukorana idahangayikishije gusa Taiwan.

Muri iki cyumweru, Depite Yasuhide Nakayama yabwiye ikigo cya Hudson ati: “Tugomba kwerekana ingaruka ku Bushinwa, ntabwo ari u Bushinwa gusa ahubwo n’Abarusiya, kuko, nk’uko nabibabwiye, barimo gukorana imyitozo.”

Impungenge z’uko Taiwan ishobora kugabwaho ibitero n’u Bushinwa ni kimwe mu bintu bihangayikishije abakurikiranira hafi politiki yo muri Pasifika muri aya mezi bitewe n’ukuntu u Bushinwa bukomeje kongera imyitozo ya gisirikare hafi y’iki kirwa.

Nk’uko iyi nkuru ya Washingto Examiner ikomeza ivuga, Nakayama ubusanzwe utemeraga ko hakenewe ko ibihugu byo mu burengerazuba byaba hafi Taiwan, ubu aravuga ko u Burusiya n’u Bushinwa birimo gukorana mu gutegura amakimbirane yagutse muri iki gice.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *