Minembwe: Abagore bane n’umusore umwe b’Abanyamulenge bishwe barashwe

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro yahaye KivuTimes mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki ya 01 Nyakanga 2021, umwe mu baturage bo muri Minembwe, yatangaje ko aho gukemura ikibazo cy’umutekano mucye aha hantu, kuhagera kwa Lt. Gen. Yav Philemon kwarushijeho gukaza ikibazo.

Abantu barimo umusore umwe n’abagore bane, bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu saa 18h00 barasiwe muri Minembwe. Aba bagore ngo bari bavuye ku isoko mu gihe abandi bavaga ku kibuga cy’indege bakagwa mu mutego w’abantu bitwaje intwaro.

Umugore warokotse wavuganye na KivuTimes mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 01 Nyakanga, yavuze ko yari inyuma y’abo bagore bagenzi be bishwe kandi yumvise ababishe bavuga Ilingala.

Umuturage wo mu mudugudu wa Ilundu we uvuga ko yari amaze guca muri ako gace mbere y’uko abo bagore bicwa, yavuze ko aho hantu hari hari abasirikare ba FARDC. Muri iryo joro kandi, undi musore nawe w’Umunyamulenge yishwe arashwe.

Abajijwe kuri iki kibazo, Capt. Dieudonne Kasereka, umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko aya makuru ntayo azi.

Hagati aho ariko, abaturage ba Minembwe bakomeje gushinja FARDC ubufatanye n’imitwe y’inyeshyamba nka Mai-Mai na Red Tabara mu bitero byibasira abasivili. FARDC ariko yakomeje guhakana aya makuru.

Gen. Bob Bilubi, Komanda wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo na Maniema, we yasabye abaturage ba Minembwe imbabazi kubw’ibyaha bikorwa na bamwe mu basirikare bo muri brigade ya 12 ikorera muri icyo gice.

Raporo y’impuguke za Loni yo mu kwezi gushize yatunze intoki bamwe mu basirikare ba FARDC ibashinja gufatanya cyangwa gufasha inyeshyamba za Mai-Mai mu kugaba ibitero mu biturage bituwe n’Abanyamulenge muri Minembwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *