U Burusiya bwohereje abandi barimu ba gisirikare bagera kuri 600 baherutse gusesekara i Bangui bagiye gutoza Igisirikare cya Centrafrica biyongera ku bandi bari bahasanzwe bakaba babaye 1,135 nk’uko byemejwe kuri uyu wa Kane n’umudipolomate w’Umurusiya avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Mu gisubizo cyanditse, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya nayo yemeje aya makuru igira iti “ Vuba aha, itsinda rishya ry’abarimu bagera muri 600 (mu matsinda ya 200 bagenewe igisirikare, igipolisi na jandarumori) ryageze I Bangui,”
Iyi minisiteri yongeyeho ko ibi byanamenyeshejwe komite ibishinzwe y’akanama k’umutekano ka Loni.
Bangui yari yatangaje muri Gicurasi ko yiteguye kwakira aba barimu ariko ntiyashyira ahagaragara umubare wabo.
U Burusiya bwari bwatangaje ko abarimu 535 basanzwe bari muri Centrafrica, buravuga ko aba bantu uko ari 1,135 nta n’umwe ugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba kandi ibyo bakora babikora babisabwe n’abayobozi b’iki gihugu.
Ibi byatangajwe ariko nyuma ya raporo ngarukamwaka ya Loni yanyomozaga Moscow.
Iyi raporo yavuze ko abarimu ba gisirikare b’Abarusiya muri Centrafrica bafatanyije n’igisirikare cy’iki gihugu bahonyoye uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga. Iyi raporo ndetse yo ivuga ko Abarusiya bari muri Centrafrica bagera mu 2100.
Iyi raporo kandi yavuze ko ubuhamya yahawe bugaragaza ko ingabo z’u Burusiya zitagira uruhare gusa mu guhangana n’abitwaje intwaro ahubwo zinagira uruhare mu byaha bitandukanye birimo ubwicanyi, kwigarurira amashuri no gusahura ku rwego rwo hejuru zifatanyije n’ingabo za Centrafrica. Mu bo zisahura ngo harimo n’imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi.
Intumwa ya Loni muri Centrafrica, Mankeur Ndiaye, we muri Kamena yamaganye iyo myitwarire y’ingabo za Centrafrica n’inshuti zabo z’Abarusiya.
Aba Barusiya kenshi bakunze kugaragazwa nk’abantu bitwara gisirikare bakorera ikigo cyigenga cy’umutekano cya Wagner bivugwa ko nyiracyo ari umuntu wa hafi wa Perezida Vladmir Putin.
Iki kigo kitavugwaho rumwe, Moscow inahakana ko ikizi, ngo cyaba kigizwe n’abahoze mu gisirikare b’indahemuka ku butegetsi bw’u Burusiya, boherezwa mu butumwa bw’ingenzi ariko u Burusiya buba budashaka kugaragaramo ku mugaragaro.
Perezidansi y’u Burusiya yakunze guhakana ibyo birego, ariko nta n’ubwo yigeze isobanura neza abo bantu abo ari bo n’inzego zibakoresha.


