Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, koleji ya Huye bwatangaje ko irushanwa rya nyampinga ryari rimaze imyaka itatu ritaba kuri ubu rigiye kugaruka mu rwego rwo guteza imbere imyigadaduro muri iyi koleji iruta izindi zose zo mu Rwanda mu bukuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri UR-Huye Ruzigana Fabien yatangaje ko iri rushanwa rigaruwe nyuma y’imyaka itatu rihagaze ibintu ngo byari byaratewe no kudahita bisuganya neza nyuma y’uko kaminuza y’u Rwanda ihujwe ikagirwa imwe.
Abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya nyampinga wa kaminuza ya Huye kuri ubu bari kwiyandikisha Kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa interineti ku rubuga rwagenewe gutorerwaho (www.misshuyecampus.rw) bikazasozwa ku wa 14 Ukuboza 2016 ubwo hazatorwa abakobwa 10 bambere bazajya mu mwiherero uzatangira tariki 17 Ukuboza 2016.
Agaruka ku mumaro wo gutora Nyaminga muri kaminuza, Ruzigana Fabien yagize ati “Icyo tugamije cyane ni ukugira ngo uwo muco ugumeho kubera ko hari hashize igihe bidakorwa.Twifuje rero ko byakongera bikagaruka kuko ni ibintu bifasha abanyeshuri kuguma bishimye bafite icyo batumbiriye, no mu by’imyidagaduro kandi ni n’umuco mwiza.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yanahamije ko iki gikorwa kitazongera guhagarara ukundi muri kaminuza
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


