FNDB iravuga ko hari imitwe yitwaje intwaro yitegura gutera u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burundi (FNDB), cyatangaje ko hari imitwe yitwaje intwaro irwanya kiriya gihugu iri kwitegura kukigabaho ibitero.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi, General de Brigade, Venant Bibonimana, yandikiye bagenzi be bayoboye ibirindiro by’ingabo abasaba kuba maso, ngo kuko umwanzi ari hafi.

Gen Bibonimana yavuze ko muri rusange umutekano wifashe neza mu gihugu cyose, gusa hakaba hari imitwe igamije kuwuhungabanya.

Imitwe igisirikare cy’u Burundi cyatunze agatoki harimo uwa RED-Tabara n’uwa FLN iteganya gutera kiriya gihugu iturutse mu majyaruguru yacyo ndetse n’igice cy’u Burengerazuba bwa kiriya gihugu.

Gen Bibonimana yavuze kandi ko ku mihanda imwe n’imwe yo mu Burundi hamaze iminsi hakorerwa ubwicanyi bukorwa n’abantu bataramenyekana, agahamagarira Inzego zishinzwe umutekano gushakisha ababuri inyuma.

Yavuze ko mu rwego rwo guhangana na kiriya kibazo, ingabo z’u Burundi zikwiye gushinga ibirindiro mu bice bibonekamo umutekano muke kurusha ibindi, gusaka imodoka zose zica ku mihanda itandukanye no gucungira umutekano ibiyaga bya kiriya gihugu uko bikwiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *