Umugabo witwa Charles Mwenda wo mu gace ka Meru muri Kenya yararanye n’umurambo w’umugore we kuri Sitasiyo ya polisi kuko yabujijwe kujya iwe ngo amasaha ya Gera mu Rugo yari yarenze. Mwenda wari kumwe n’isanduku irimo umurambo w’umugore we, yabujijwe gukomeza kuko amasaha ari mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus muri Kenya yari yageze ngo ingendo zihagarare. Uyu mugabo yaraye hanze, anyagiranwa n’isanduku irimo umurambo w’umugore we bukeye akomeza urugendo ariko yitabaza inkiko. Umucamanza mu Rukiko rukuru rwa Meru, Edward Muriithi, yategetse ko Mwenda ahabwa Kshs miliyoni 1.5 (Frw 13,700,787) avuga ko polisi yahohoteye Mwenda. Muriithi yatangaje umwanzuro w’urukiko kuwa Gatatu ko ” Polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera ndetse ko ibyo yakoze nta bumuntu burimo.” Yavuze ko Mwenda w’imyaka 32 yahohotewe bityo ngo abapolisi bagomba kubiryozwa bityo ko umuyobozi wa polisi ya Kenya agomba gukurikirana iki kibazo, Mwenda akishyurwa. Mwenda n’abari bamuherekeje 31 ubwo yari yagize ibyago bari baturutse ahitwa Malindi bagiye Meru kuwa 28 Kamena 2021. Bari bagiye gushyingura nyakwigendera, Faith Mwenda wari wazize kanseri nk’uko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibitangaza. Imyitwarire nk’iyi ya kirobo (robot) ikomeza kuranga bamwe mu bashinzwe umutekano bamwe wagira ngo nta mutima nama bagira. Kuba amabwiriza cyangwa afande yabivuze ntibivuga ko byabaye ihame ntakuka. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Kenya: Umugabo yararanye n’umurambo w’umugore we hanze ya Sitasiyo ya polisi
Eeeeeee ubumuntu bwarshize pee nimisi yimperuka koko
Kenya: Umugabo yararanye n’umurambo w’umugore we hanze ya Sitasiyo ya polisi
Eeeeeee ubumuntu bwarshize pee nimisi yimperuka koko