Minisitiri Kaboneka yikomye abaha akato abafite ubumuga, nabo abasaba kwirinda gusabiriza

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu guca burundu ikibazo cy’abacururiza mu kajagari bazwi nk’abazunguzayi ndetse n’abasabiriza; Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abafite ubumuga gucika burundu ku ngeso yo gusabiriza nka bumwe mu buryo bwo kwihesha agaciro no kwikuraho igisuzuguriro cya bamwe mu bakibafata nk’abadashoboye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis kaboneka, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wabereye ku rwego rw’igihugu mu karere ka Rwamagana mu ntara y’u Burasirazuba kuri uyu wa 3 Ukuboza 2016; yanasabye kandi abagiha akato abafite ubumuga kubicikaho burundu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati, “Biragaraza ko tugifite abantu bagiha akato abantu bafite ubumuga, nk’abanywarwanda twese dukwiye guhaguruka tugafatanya, tugasaba, tukigisha abantu abagifite iyo mitekerereze yo guha akato abantu bafite ubumuga bagacika kuri iyo ngeso.”
Minisitiri kandi yagarutse kuri bamwe mu babyeyi bagira abana babo bavukana ubumuga cyangwa bagira ubumuga hagati ugasanga bibateye ipfunwe ndetse hari n’abakibahisha bakabafungirana ntibashake ko bagaragaragara; aho yasabye ko bahindura imyumvire kuko kuvukana ubumuga cyangwa kugira ubumuga ukuze atari icyaha cyangwa igisebo.
Nubwo hari gahunda zo gufasha abafite ubumuga, hari abemeza ko nta bufasha barabona ndetse ko imibereho mibi n’ubukene byatumye bayoboka ingeso yo gusabiriza; bikaba ari nabyo bibabeshejeho n’imiryango yabo.

dscn0369
Umudamu ubana n’ubumuga acuranga Gitare ku buryo budasanzwe

Akimana avuga ko we n’abana bane batunzwe no gusabiriza; gusa avuga ko abonye ubufasha bumubeshaho yareka iyo ngeso. Yagize ati, “Mfite ikibazo cyo kuba nta maboko mfite kandi nkaba ndi n’umukene nta kintu mfite mbese cyambeshaho none bakaba bavuga ko gusabiriza batabishaka ariko nta nkunga mbona; ubwo se nintasabiriza nzatungwa n’iki ko njye n’abana bane banjye dutunzwe no gusabiriza.”
Ku kibazo cy’abafite ubumuga bagisabiriza; Minisitiri Kaboneka yagize ati, “Ndagira ngo nsabe abafite ubumuga n’ubuyobozi bwabo nanone gufatanya n’abanyarwanda n’izindi nzego gukangurira bamwe bagifite imico mibi bumva ko kumugara ari uguhinduka uwutishoboye no kwitesha agaciro, kuko turacyabona abasabiriza. Gusabiriza si umuco mwiza, gusabiriza bituma udashobora kugira icyo ugeraho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abafite ubumuga bagomba guharanira, gushishikarira no kumva ko bagomba kwihesha agaciro mbere y’ibindi byose…nibihesha agaciro bazaba bakemuye n’ikibazo cy’ababasuzugura cyangwa abatabaha agaciro.
Raporo y’u Rwanda y’umwaka wa 2015 ku ishyirwamubikorwa ry’amasezerano y’uburenganzira bw’abafite ubumuga; igaragaza ko abafite ubumuga bafite cyangwa bari hejuru y’imyaka 5 bangana na 48,707 mu mijyi na 397,746 mu bice by’icyaro. Intara yari ifite abafite ubumuga bake bo muri icyo kigero ni umugi wa Kigali wari ufite 32,170; mu gihe intara y’Amajyepfo ariyo yari ifite benshi bangana na 122,319.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *