Umugore wo mu karere ka Gatsibo witwa Abayisenga wo mu karere ka Gatsibo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo kwica Kamizikunze Jean Pierre wari umugabo we.
Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagali ka Gituza Umurenge wa Kageyo ho mu karere ka Gatsibo.
Byabaye mu ijoro ryakeye.
Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye UMUSEKE ko Abayisenga yakubise umugabo we ikintu mu mutwe, bikavugwa ko ari umwuko.
Dr Murangira yunzemo ko uriya mugore yazijije umugabo we amakimbirane yo mu rugo, mbere yo kwishyikiriza Polisi.
Ati: “yamaze kumwica ajya kuri Polisi ati ‘Nishe umugabo wanjye’, bati ‘Umujijije iki?’, ati ‘Mujije amakimbirane'”.
Dr Murangira Thierry avuga ko ubutumwa aha abantu ari uko nta we ukwiye kwica uwo bashakanye bishingiye ku makimbirane y’igihe kirekire.
Ati: “Bakwiye kwifashisha inzego za Leta mu kuyakemura byakwanga bakaza muri RIB, uko kubibika ni byo bivamo kwicana.”
Nyakwigendera Kamizikunze bivugwa ko yari amaze igihe agiye gushakisha imibereho mu Ntara y’Amajyepfo.
Amategeko atagenya igifungo cya burundu ku muntu wica undi abigambiriye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


