Abasilamu 18 bakurikiranwe ho gutwika ibikorwa by’Abakirisitu

Sangiza iyi nkuru

Guhangana kw’amadini bikomeje gufata intera ikomeye mu isi, kuri ubu mu buryo bweruye, isi yose ikomeje kureba no kumva amakuru avuga ku buryo abantu bakomeje guhangana bapfa imyizerere itandukanye.
Kuri ubu mu gihugu cya Misiri mu gace kitwa Sohag gaherereye mu majyaruguru y’iki gihugu haravugwa itabwa muri yombi ry’Abayoboke b’idini ya Isilamu 18 bose bacuze kandi bashyira mu bikorwa umugambi wo gutwika ingo z’abaturanyi babo b’Abakirisitu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gitero cyakomerekeje abantu 4 bo mu idini ya Gikirisitu, cyangije inzu y’Abakirisitu yagenewe kwakira abashyitsi, hatwitswe amaduka 4, kinangiza ku buryo bukabije amazu 8 yari atuwemo n’Abakirisitu bose bo mu idini y’Abacopts.
Amakuru avuga ko aba basilamu bakoze ibi babitewe n’ishyari kuko abakirisitu bari bari mu mugambi wo kuba bakubaka urusengero mu kandi gace kitwa Manshiet El-Naghamish icyakora ubuyobozi bwahakanye aya makuru buvuga ko iyo biba ari iyo mpamvu hatari gusenywa n’amazu y’abaturage
Samir Mashed, umwe mu bakirisitu batuye muri ako gace yavuze ko ababateye bari babyiteguye mu buryo buhagije kuko baje bafite intwaro nyinshi
Yagiza ati “Nyuma y’amasengesho y’Abasilamu hahise haza abasore babahezanguni bo muri iryo dini bafite intwaro z’ubwoko bwose ziganjemo imihoro, amashoka, imbunda, n’ibindi byuka bitwika maze bahita batangira kugaba igitero ku bakirisitu b’Abacopts no ku bikorwa byabo barabyagiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mashed yavuze ko aba basore bari bafite gahunda yo kurimbura burundu abakirisitu batuye muri aka gace kuko ngo bari babanje no kwangiza umuhanda kugirango imodoka ziza kuzimya zitabona aho zinyura ndetse ngo n’impombo z’amazi bari bazicagaguye.
Ese kuki Abasilamu bakunze kuvugwa mu bikorwa by’ubwicanyi?
Ukurikije uko bigenda kugirango idini rivuke, abantu ntibari bakwiye kwicana bapfa imyizerere, uretse Abasilamu bakunze kuvugwaho ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi n’intambara ubusanzwe amadini menshi ntakunze kuvugwaho guhangana bigamije kwicana.
Mu myemerere y’Abasilamu harimo ko buri muyoboke w’iri dini akwiye kurwana intambara ntagatifu (Jihad), icyakora iyo uganiriye n’abayoboke b’iri dini usanga badafite imyumvire imwe kuri iyi ntambara, bamwe bavuga ko iyi ntambara igamije kurwanya umuntu wese ubangamira imyizerere (Amasengesho) ya kisilamu gusa naho abandi ari nabo bigaragara ko ari benshi bakemera ko iyi ntambara ari igamije kurwanya umuntu wese utizera imyizerere nk’iy’Abasilamu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ahakunze kumvikana intambara z’Abasilamu baba akenshi bigaragara ko bashaka gufata ubutegetsi ngo bayobore leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *