Urukiko rugiye gufata umwanzuro kuri dosiye y’umunyamakuru Eminente

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwize kuri dosiye y’umunyamakuru Eminente nyuma hakaza kuvamo umwanzuro ugomba gushyikirizwa urukiko.
[ad id=”44145″]
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin, ngo kugeza ubu Dosiye ya Eminente iracyari mu iperereza, bityo uyu munyamakuru n’umwunganira mu by’amategeko bakaba bitabye ubushinjacyaha mu rwego rwo kunoza iyo dosiye igomba gushyikirizwa ubutabera.
Uyu munyamakuru ubusanzwe witwa Mugabushaka Jeanne de Chantal ashinjwa ibyaha bijyanye na ruswa, bikaba ari na bimwe mu byo yabajijweho n’ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere ndetse akaba yari anamaze iminsi afunze by’agateganyo.
Mu mjpera z’icyumweru gishize, nibwo hamenyekanye amakuru ko uyu Mugabushaka yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ariko dosiye ye ikaba itari ifitwe na Polisi ku buryo nta n’amakuru ahagije yamutanzeho ubwo yafatwaga.
[ad id=”44145″]
Umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi yavuze ko Eminente yafatanywe n’undi witwa Mahirane Bernard, bakaba bakekwaho icyaha cya ruswa n’icy’ubwambuzi bushukana,ngo bakaba barashutse umuntu ko bashobora kumwakira ibyangombwa mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) bakamwaka amafaranga atari macye.
Hategerejwe ko nyuma y’uko Eminente abazwa n’ubushinjacyaha idosiye ye izagezwa mu rukiko hanyuma agahamagarwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *