Uvira: Abarundi 20 batawe muri yombi bashinjwa ibikorwa byo gushimuta

Sangiza iyi nkuru

Abarundi 20 n’Abanyekongo 8 bakekwaho ibikorwa byo gushimuta abana mu Mujyi wa Uvira batawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mukwabu wateguwe mu majyaruguru y’uyu mujyi wa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa Gatandatu ushize, itariki 03 Nyakanga, Umuyobozi w’Umujyi wa Uvira, Pasiteri Kiza Muhato, yavuze ko abo Barundi bakekwaho ibikorwa byo gushimuta abana baba no ku butaka bwa Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko bazasubizwa mu gihugu cyabo, mu gihe abanyekongo 8 bakoranaga nabo bazashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa ku byaha bakurikiranweho.

Nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ivuga, Umuyobozi w’Umujyi wa Uvira yavuze ko kuva mu kwezi kwa Kamena, byibuze abana 7 bashimuswe batatu bakicwa.

Yongeyeho ko abandi bakekwaho ibikorwa byo gushimuta bahunze inzego z’umutekano ziri kubashakisha.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku itariki 30 Kamena, mu Mujyi wa Uvira havutse umwuka mubi ubwo abaturage bafataga umuntu bakekaho gushimuta mu Mujyi wa Uvira.

Avuga ko ubwo abapolisi bageragezaga kubabuza kwihanira habayeho guhangana hagapfa umusore, urusengero rugatwikwa ariko n’umpolisi akicwa n’insoresore zari zariye karungu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *