Gasabo: Abantu 22 bo mu bihugu 3 bya EAC bashatse kwiba Equity Bank barakatiwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije igifungo cy’ imyaka umunani umutwe ugizwe n’ abantu 22 bakomoka mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bitanu baregwa n’ Ubushinjacyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha,guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe n’icyaha cyo kwiba.

Mu Ukwakira 2019, nibwo bamwe mu bagize iri tsinda b’ AbanyaKenya binjiye mu Rwanda, bahura n’ Umugande umwe n’ Abanyarwanda 11, bakaba bari bahuriye ku mugambi wo kwiba amabanki yo mu Rwanda bahereye ku yitwa EQUITY Bank, bakoresheje ikoranabuhanga ryo kwinjira muri sisitemu ya banki batabyemerewe, bagahindagura amakuru abitsemo, bakiba amafaranga bayoherereza abo bishakiye basangiye umugambi.

Ku birebana n’ imikorere y’uyu mutwe, abawugize basanzwe baba hanze y’ u Rwanda mbere yo kuza, babanje kuvugana n’ abo bahuje umugambi bo mu Rwanda, bafatanya gushakisha abandi bayoboke, kuko bari bakeneye numero zabo za telephone, numero z’ amakonti yabo muri banki, n’ amakarita ya ATM, ku buryo n’ abadafite ayo makarita bakanguriwe kuyashaka, kuko bumwe mu buryo bwo kwiba banki zo mu Rwanda kwari ukubanza kohereza amafaranga ku makonti hano mu Rwanda, hagakurikiraho kuyabikuza hakoreshejwe amakarita ya ATM, cyangwa kubikuza ku ba agents b’ amabanki.

Nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bykuru ikomeza ivuga, mu gushakisha ibimenyetso hakoreshejwe ubuhanga (forensic Evidence), byagaragaje ko kugira ngo umugambi wo kwinjirira no kwiba banki bawugereho, babanje gufungura uburyo (applicatopn) bwitwa EmCert ID, bufungurwa muri Kenya buba ari ho bugenzurirwa hakoreshejwe telephone ya Dorcas Nduta Gakumo, akaba ari umugore wa Samuel Wachira Nyuguto umwe mu bakatiwe bafungiwe mu Rwanda.

Aba bakatiwe ku ya 30 Kamena bivugiye ko bakurikizaga amabwiriza y’ umuyobozi wabo mukuru, witwa James Mwaniki Gakungu, bakunze kwita James Mwaningi, akaba yari atuye i Nairobi muri Kenya ubwo iperereza ryakorwaga.

Nyuma yo kwiba, byari biteganyijwe ko bagabana amafaranga yibwe bakurikije imiterere y’ ubuyobozi bw’ umutwe wabo, ku buryo umuyobozi mukuru wabo uba muri Kenya yari gufata 60%, naho 40% asigaye abari mu Rwanda bakayagabana hagati yabo, ku buryo abatanze amakonte yabo bagombaga guhabwa 20% andi 20% agatwarwa n’ Abanyakenya bafatanyije.

Byagaragaye ko uyu mutwe wishyize hamwe watahuwe utarangiza byinshi mu Rwanda, kubera ubufatanye hagati ya Interpol (Polisi mpuzamahanga), iy’ u Rwanda n’ iya Uganda. Igihano iri tsinda ryahawe kikaba ari isomo rigaragara ku barema bene iyo mitwe, cyangwa abagamije kuyitabira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *