Umukobwa w’imyaka 13 avuga ko Se umubyara yamusambanyije, akamutera inda inshuro eshatu eshatu, bakazikuramo, ubu bakaba bamwirukanye mu rugo kuko yemeye gutanga ubuhamya mu rukiko avuga ibyabaye. Uyu mukobwa (amazina ye yagizwe ibanga), avuga ko yatangiye gusambanywa na Se ku myaka 11. Yabwiye urukiko rwa Mombasa ko izo nda uko ari eshtau yahatiwe kuzikuramo. Avuga ko ubwo yabwiraga nyina ko Se yamusambanyije, bamuteraniye bakamukubita. Ibyo gusambanywa ngo byatangiye ubwo nyina yakoraga muri hoteli iri kure mu mujyi, we na bene nyina bakirirwa bitabwaho na papa wabo. Uyu mwana ati ” Mama yakoraga kuri hoteli mu mujyi agakunda kugaruka mu rugo bwije cyane. Habagaho n’igihe akoze mu ijoro. Naratekaga, ngafura, nkagaburira barumuna banjye. Twaryamaga hasi mu gihe ababyeyi bacu bo baryamaga ku gitanda. Nijoro, papa yakuragaho inzitiramibu, akaza akandyama inyuma, agatangira kunkorakora,” ” Habaga igihe mbyanze, yabona barumuna banjye baracyari maso, akigira nk’aho yashakaga kujya hanze ngo yihagarike. Bwa mbere, ansambanya ni muri 2017 ubwo yari atumye barumuna banjye ku iduka. Yarankuruye, afunga urugi, ahita ansambanya.” Igihe cyose uyu mugabo yabazwaga niba yarasambanyije uwo mwana yarabihakanaga, nyina na we akamwuka inabi. Kuva mu 2017 uyu mwana kuri ubu wirukanwe mu rugo kuko yatanze ikirego, agatanga n’ubuhamya mu rukiko nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya bibivuga, avuga ko yagiye asambanywa na Se inshuro zitabarika ari nazo zavuyemo guterwa inda gatatu. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com


