RDC: Uwari ukuriye ubutasi wihishe yavuze ko yiteguye kwigaragaza agira ibyo asaba

Sangiza iyi nkuru

Kalev Mutond, wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ANR) yongeye kumvikana nyuma y’igihe yarihishe inzego z’ubutebera zimukurikiranyeho ibyaha birimo kugerageza kwica agira ibyo asaba kugirango azishyikirize ubutabera ari umuntu widegembya.

Uyu mugabo akurikiranweho ibyaha birimo guta muri yombi binyuranyije n’amategeko, gufata abo yataye muri yombi mu buryo bwa kinyamanswa no kugerageza kwica. Impapuro zo kumuta muri yombi zarasohowe ndetse arashakishwa kenshi iwe arabura.

Abinyujije kuri WhatsApp muri groupe avuganamo n’abantu bacye yongeye kuvugana nabo muri iyi minsi mikeya ishize. Kalev Mutond yavuze ko ari hanze y’igihugu muri kimwe mu bihugu byo muri Afurka.

Yasobanuye impamvu ari mu bwihisho yamagana uburyo bwakoreshejwe ubwo inzego z’umutekano zajyaga gusaka ibiro bye no mu nzu ze nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo ikomeza ivuga.

Nk’uko abamwegereye babitangaza, ngo Kalev Mutond ntatinya ibyo ashinjwa ndetse abamwunganira batanze ikirego kirega abantu barindwi ibyaha birimo kumuhindanyiriza isura no kwifatanya n’abagizi ba nabi.

Mu gihe biteganyijwe ko ku itariki ya 19 Nyakanga ari bwo urubanza rwe ruzasubukurwa, uyu mugabo wahoze ari igikomerezwa mu nzego z’umutekano za RDC avuga ko ubwe yiteguye kuzarebana n’abantu bamushinja.

Kugirango abikore ariko, abamwunganira basabye Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Gombe muri Kinshasa gusubirana impapuro zo kumuta muri yombi zasohowe muri Werurwe.

Kalev Mutond avuga ko ashaka kuzagaragara imbere y’ubutabera nk’umuntu widegembya kugirango azabashe gutegura ubwiregure bwe nta nkomyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *