Igihugu cy’u Bushinwa cyarakajwe n’amagambo ya Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani watangaje ko igihugu cye kizarinda ikirwa cya Taiwan gifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nikiramuka gitewe n’u Bushinwa bugifata nk’ubutaka bwacyo.
U Bushinwa ntibwigeze bureka igitekerezo cyo gukoresha ingufu mu kongera kwiyomekaho Taiwan kandi imyitozo ya gisirikare bumaze iminsi bukora hafi y’iki kirwa yongeye kuzamura umwuka mubi.
“Niharamuka habaye ikibazo gikomeye muri Taiwan, ntibizaba ari ugukabya kuvuga ko gishobora guhuzwa n’ikiazo cyo gupfa cyangwa gukira ku Buyapani,” Ibi Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Taro Aso yabitangarije mu gikorwa cyo gukusanyriza inkunga ishyaka Liberal Democratic Party, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Kyondo Reuters ikesha iyi nkuru.
Ikibazo cyo kubaho no gukira yavugaga ko igitero cya gisirikare ku gihugu cy’amahanga gifitanye umubano wa hafi n’u Buyapani gishobora guteza akaga ukubaho kw’u Buyani nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ibihe nk’ibi ni kimwe mu bintu bigomba kubahirizwa kugira ngo u Buyapani bukoreshe uburenganzira bwabwo bwo kwirwanaho, cyangwa gutabaza umufatanyabikorwa mu gihe cy’igitero.

Minisitiri Taro Aso ati “ Dukeneye gutekereza cyane ko Okinawa ishobora gukurikira,”
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ibyatangajwe na Aso bibangamiye ishingiro ry’imibanire ya politiki hagati y’u Bushinwa n’u Buyapani.
“Ntawe ukwiye gupfobya ubushake bw’Abashinwa, ubushake buhamye, n’ubushobozi bukomeye bwo kurengera ubusugire bw’igihugu.”
U Bushinwa bwita ibyabwo itsinda ry’ibirwa bigenzurwa n’u Buyapani mu nyanja y’u Bushinwa nk’ibirwa bito bidatuwe, byitwa Senkaku mu Buyapani na Diaoyu mu Bushinwa, byegereye Ikirwa cya Okinawa cyo mu majyepfo y’u Buyapani.
[Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


