U Rwanda kugeza ubu rufite ambasade 17 mu bihugu byo muri Afurika, ebyiri muri Amerika, umunani muri Aziya, umunani mu Burayi, n’ebyiri mu miryango Mpuzamahanga nk’uko tugiye kubigarukaho tubikesha Wikipedia.
Mu bihugu byo muri Afurika u Rwanda rufitemo ambasade harimo Angola, Burundi, RDC, Repubulika ya Congo, Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Maroc, Nigeria, Senegal, Afurika y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda, Zambia, Mozambique.
Ku mugabane wa Amerika, u Rwanda rufite Ambasade muri canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Muri Aziya, twavuga mu bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde, Israel, u Buyapani, Singapore, Korea y’Epfo, Turkiya, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Mu Burayi, u Rwanda rufite ambasade mu bihugu nk’u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, u Burusiya, Sweden, u Busuwisi, n’u Bwongereza.
U Rwanda kandi ruhagarariwe mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse no mu Muryango w’Abibumbye.
Dore zimwe mu nyubako zikoreramo Ambasade z’u Rwanda hirya no hino
Ambasade y’u Rwanda i Washington

Ambasade y’u Rwanda i London

Ambasade y’u Rwanda muri Loni

Ambasade y’u Rwanda i Pretoria

Ambasade y’u Rwanda i Paris

Ambasade y’u Rwanda i Tokyo

Ambasade y’u Rwanda i Stockholm muri Sweden

Ambasade y’u Rwanda i Beijing

Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique



