Abaturage bagize ingo zisaga 28 zituye mu nkengero z’uruganda rw’Abashinwa ruturitsa intambi rukanasya amabuye mu Mudugudu wa Ntanda, Akagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru bateye utwatsi imyanzuro bashyikirijwe n’Akarere na Sosiyete y’Abashinwa SINO-HYDRO yubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ku bijyanye n’ingurane bagomba guhabwa kubera imitungo yabo uruganda rwangiza: inzu zisenyuka, imyaka yangirika kubera amabuye , amatungo aramburura, umwuka bahumeka uhumanye n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’abahagarariye SINO-HYDRO baganiriye n’abaturage bangirijwe imitungo ariko imishyikirano yamaze amasaha asaga 5, irangira nta mwanzuro ubonetse.
Nyandwi Cesar yagize ati: “Nibabarure ingo zose amabuye ageraho batwimure. Nta gutegereza kuko hari udafite aho aba..(..).Umushinwa namara kugenda, njye nk’umuturage nzajya kurega Akarere mpereye hehe? Biriya ni ukudukinga ikibaba nk’uko basanzwe babikora. Ni ukutubeshya.”
Nyirabarenzi Delphine we ati: “Twananiranywe. Nta mwanzuro wafashwe. Jye ndashaka ko banyubakira inzu bundi bushya kuko yarangiritse cyane. Ibyo rero Umushinwa ntabikozwa. Hagati aho ndakomeza guhomba kuko bakomeje guturitsa intambi.”
Naho Niyingize Vedatse aragira ati: “Umushinwa avuga ko azishyura abatuye muri metero 500 gusa. Kandi reba nawe aho amabuye agera. Iyo bagiye guturitsa twese turahunga. Biraturika amatungo akaramburura..(..).Umwuka duhumeka nyuma y’ivumbi ritumuka nawo ntituzi ko ufite ubuziranenge. Nibatubarire batwimure none aha. Imitungo yacu nibo bayangiza. Umuzungu namara kugenda tuzarega he?”
Undi muturage yagize ati: “Baraje nijoro bakatubyutsa ngo niduhunge. Ngarutse nasanze ingufuri bayishe bantwara ibilo 70 by’ibishyimbo.(.). Barambwiye ngo ntabwo bandiha imyaka kuko ntibazi uwayitwaye. Nibatwimure rero bareke gukomeza kutubeshya.”
Nkuko Mukwiye Jean Pierre, umuyobozi wishami ryIbikorwaremezo mu Karere, wari uyoboye imishyikirano abivuga, abaturage bagejejweho uburyo bubiri bwo gukemura ikibazo ngo bahitemo.
Ubwa mbere ni ukubarurirwa bose bakishyurwa amafaranga (yita make) y’ibyangiritse kugeza uyu munsi, abasanirwa bakaguma mu nzu zabo naho abo bigaragara ko bagomba kwimuka bagahabwa ingurane.
Yagize ati: “Ubwa kabiri ni ukwihangana, abashobora kuba mu nzu bakazibamo kugeza igihe ibikorwa byo guturitsa bizarangira mu kwezi k’Ukuboza 2021, bakabona kubarirwa ingurane. Naho abafite inzu zangiritse ku buryo bidashoboka ko bazibamo bakimurwa aka kanya. Abaturage bo barashaka kubarirwa bagahita bimurwa bose icya rimwe.”
Mukwiye yongeyeho ko uruganda rutangira hari abaturage bimuwe bahabwa ingurane, ariko uko ikibazo bagitekerezaga mbere, basanze atari ko giteye kuko haje kugaragara abandi imitungo yangirika. Ngo hari igihe ba rwiyemezamirimo bashaka inyugu zabo batitaye ku z’abagenerwabikorwa.
Mukwiye yagize “Ariko tugomba kurengera abaturage dushinzwe.”
Bwiza yifuje kuvugisha abari bahagariye SINO-HYDRO muri iyo mishyikirano, barabyanga ngo ntibavugana n’itangazamakuru. Twagerageje kuvugana kuri telefone igendenwa n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, ntibyakunda, n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.
Ariko amakuru ava ahantu hizewe avuga ko hagiye kujyaho vuba irindi itsinda ryaguye rigakemura iki kibazo.
Sosiyete y’Abashinwa SINO-HYDRO ni yo yubaka umuhanda wa kaburimbo HuyeNyaruguru. Biteganijwe ko ibikorwa bizarangirana n’uyu mwaka wa 2021. Aho hubatse uruganda hari mu mirima y’abaturage. Amabuye akoreshwa mu kubaka umuhanda yose ni ho ava.





