Guverinoma y’u Burundi yemeje itegurwa ry’umushinga wo gushinga ishuri rya gisirikare rizajya ryigisha amasomo arimo gukoresha intwaro ziremereye, indege n’amato.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye i Gitega ku wa 7 Nyakanga 2021, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye.
Leta y’u Burundi irashaka kugabanya amafaranga ikoresha mu gihe yohereza abasirikare bayo kwiga mu mahanga, aho ihamya ko yoherezayo bake kandi ikabatakazaho byinshi. Irashaka kandi kugeza igisirikare cyayo ku rwego ibisirikare by’ibindi bihugu birimo.


