Rugwiro Hervé ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Rugwiro Hervé Amadeus wari Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri AS Kigali.

Hervé Rugwiro yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, nyuma yo kurangiza areshya kuriya yari afite muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo mu myaka ibiri ishize avuye muri APR FC.

AS Kigali yasinyishije Hervé mu rwego rwo gusimbuza myugariro Karera Hassan wamaze kwerekeza muri APR FC, imukurikiza Kakule Mugheni Fabrice wakiniraga AFC Leopards yo muri Kenya na Robert Saba yakuye muri Kiyovu Sports.

Uyu musore ukomoka i Tumba mu karere ka Huye abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports itakaje, nyuma ya Mugisha Gilbert wamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Rayon Sports kandi ishobora gutakaza abandi bakinnyi barimo Nishimwe Blaise bivugwa ko acyifuzwa cyane na APR FC.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rugwiro Hervé ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
    Rugwiro niyigendere.Naramukunze cyane igihe RAYON SPORTS yari mu bibazo.Yanze kuyitererana agumayo kugeza championnat itangiye.

  2. Rugwiro Hervé ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
    Rugwiro niyigendere.Naramukunze cyane igihe RAYON SPORTS yari mu bibazo.Yanze kuyitererana agumayo kugeza championnat itangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *