Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yashimiye u Rwanda ku bwo kohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi bo kugarura amahoro muri kiriya gihugu.
Ni mu butumwa uyu mugabo wahoze ari Minisiteri w’Intebe wa Tchad yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Ati: “Ndashimira Repubulika y’u Rwanda yohereje abasirikare ba RDF n’abapolisi ba Polisi y’u Rwanda 1,000 i Cabo Delgado ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique.”
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yavuze ko ibyo u Rwanda rwakoze abifata “nk’igikorwa gikomeye kandi gifatika cy’ubufatanye bwa Afurika mu gushyigikira igihugu kinyamuryango kurwanya iterabwoba n’umutekano muke.”
Kuva ejo ku wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, mu rwego rwo kuyigaruramo umutekano nyuma y’ibitero bya Islamic State byakunze kuyibasira kuva muri 2017.
Ni ibitero byaguyemo abarenga 3,500 cyane mu mujyi wa Palma, mu gihe abarenga 400,000 bavuye mu byabo.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo icyiciro cya kabiri muri bitatu bigize ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000, cyerekeje muri Mozambique, Mbere y’icya gatatu gihaguruka kuri iki cyumweru.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo iheruka gusohora, yavuze ko izi ngabo n’aba bapolisi bazakoranira bya hafi na bagenzi babo bo muri Mozambique no mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Mu nshingano itsinda ry’u Rwanda rizaba zirimo “gushyigikira ubuyobozi buriho muri Mozambique, kurwanya abahungabanya umutekano w’icyo gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye bya Mozambique.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko icyo u Rwanda ruzungukura mu kohereza ziriya ngabo muri Mozambique ari ugufasha igihugu cy’inshuti yarwo.
Ati: “Icyo tuzunguka ni uko tuzaba turi gushyira mu bikorwa amasezerano twemeranyijeho mu 2015 yo kurinda umutekano w’abaturage aho bari hose, biri mu nshingano zacu.”
Uretse kohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambique, u Rwanda runasanzwe rufite ingabo n’abapolisi mu bindi bihugu bya Afurika bitandukanye nka Sudani, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique.


