Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Albicelest, yegukanye igikombe cya Copa America cya 15 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Brésil ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Ni igikombe Argentine yari ikeneye cyane ugereranyije na Brésil yari ifite igiheruka.
Mu mpamvu Argentine yari ikeneye iki gikombe harimo kuba kuva muri 2007 yarakinnye imikino ya nyuma y’ibikombe bitandukanye inshuro enye zirimo n’uw’Igikombe cy’Isi cyo muri 2014, gusa ikananirwa kugira na kimwe itwara.
Iyi Argentine kandi yari ikeneye iki gikombe mu rwego rwo guha icyubahiro Nyakwigendera Diego Maradona, ariko nanone ikanakura igitutu kuri Kapiteni wayo Lionel Messi washinjwaga kutagira ikintu kinini afasha Ikipe y’Igihugu cye kuko nta gikombe na kimwe yari yakayihesheje.
Igitego cyo ku munota wa 22 w’umukino cya Angel Di Maria, ni cyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Maracanã i Rio de Jeneiro.
Ni ku mupira uyu mukinnyi wa PSG yo mu Bufaransa yari acomekewe na Rodrigo de Paul, mbere yo kuwunyuza hejuru y’umunyezamu Ederson Moraes.
Iki gitego cya Di Maria ni cyo cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’imiserebeko myinshi ku mpande zombi.
Brésil isa n’iyihariye igice kinini cy’igice cya kabiri cy’umukino, gusa igitutu yashyize kuri Argentine nticyagira icyo gitanga.
Abakinnyi nka Neymar Jr, Roberto Firmino na Richarlson bakoresheje imbaraga zikomeye mu gice cya kabiri cy’umukino ngo bishyurire Brésil, gusa bananirwa kumenera mu bwugarizi bwa Argentine bwari buyobowe na Nicolas Otamendi.
Richarlson watsinze igitego gusa kikangwa kubera ko yari yaraririye yabonye uburyo bwari bwabazwe, gusa ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina rikurwamo n’umunyezamu Emiliano Martinez.
Uyu munyezamu wa Aston Villa hari undi mupira wa Marquinhos nanone yakuyemo washoboraga kuvamo igitego.
Messi ku rundi ruhande na we yashoboraga gutsindira Argentine igitego cya kabiri mu minota ya nyuma y’umukino ku mupira yari ahereje De Paul, awumusubije ari mu rubuga rw’amahina ananirwa gucenga Ederson ngo awutereke mu nshundura.
Igikombe cya Copa America Argentine yatwaye ni icya 15 mu mateka yayo, nyuma y’icya nyuma yaherukaga mu myaka 28 ishize.
Argentine iraganya na Uruguay ibikombe, amakipe yombi akaba aya mbere afite ibikombe byinshi bya ririya rushanwa.










