Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko afite amakuru y’uko muri FERWAFA harimo ibibazo bikomeye bya ruswa, gusa hatangwa icyizere cy’uko mu gihe cya vuba ibi bibazo bizakurikiranwa.
Ingabire yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse ku bitangazamakuru bitandukanye kuri iki cyumweru.
Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye zifitanye isano na ruswa, gusa kinahurirana n’Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa wizihizwa ku itariki ya 11 Nyakanga buri mwaka.
Ikiganiro ubwo cyaganaga ku musozo wacyo, umunyamakuru Jean Lambert Gatare wari ukiyoboye yatungiye agatoki abacyitabiriye ko umupira w’amaguru w’u Rwanda na wo wugarijwe na ruswa.
Ingabire yamusubije ko icyo kibazo na we agifiteho amakuru, ashimangira ko ruswa iri mu shyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda yo ikomeye cyane.
Ati: “Muri FERWAFA ho hari ikibazo gikomeye, kandi iyo ugiye kukibwira inzego za Leta barakubwira ngo Leta ntibireba. Barangiza bakakubwira ngo bashyizeho Minisiteri ya Siporo, ukayoberwa[ibyo ari byo].”
Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira ruswa n’ibyaha bisa na yo, Dr Mukama Abbas, yavuze ko niba koko hari amakuru y’uko muri FERWAFA hari ikibazo cya ruswa kizakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Ati: “Nitumara kuyabona, Muzatugaye gutinda ntimuzatugaye guhera.”
Aba bayobozi bemeje ko muri FERWAFA harimo ruswa, mu gihe hari amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze gutangira gukurikirana dosiye ya ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Ni dosiye yazize umunyezamu Mbarushimana Emile wa AS Muganga abimburiye abandi mu gutabwa muri yombi na RIB.



2 Responses
Muri FERWAFA ho hari ibibazo bikomeye_Ingabire M. Immaculée kuri ruswa
Ko mutavuga ihabwa abanyamakutu kugirango bavuge neza kanaka?
Njyewe muzanbwire inze mbafatire abayirya/abayitanga
Muri FERWAFA ho hari ibibazo bikomeye_Ingabire M. Immaculée kuri ruswa
Ko mutavuga ihabwa abanyamakutu kugirango bavuge neza kanaka?
Njyewe muzanbwire inze mbafatire abayirya/abayitanga