Imikino ya CHAN 2016 irimo kubera mu Rwanda iri kugenda igana ku musozo, uyu munsi taliki 03 Gashyantare 2016 hateganyijwe umukino wa mbere wa ½ cy’irangiza aho ikipe ya RDC ikina na Guinea.
Ikipe ya RDC yasezereye Amavubi muri ¼ igomba gukina na Guinea yasezereye Zambia. Uyu mukino uraza kuba utoroshye cyane.

RDC ni imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kugera kure ndetse no kuba yakwegukana igikombe. Ikipe ya Guinea yaratunguranye cyane kuko bwari ubwa mbere yitabiriye CHAN irangije igera muri ½ aho yananyuze mu nzira itari yoroshye.
Umutoza wa RDC, Florent Ibenge yavuze ko bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse bakaba bakongera kwegukana n’igikombe baheruka muri 2009 ubwo iri rushanwa ryabaga bwa mbere.
Naho umutoza wa Guinea Mohamed Kanfory Bangoura atangaza ko n’ubwo Guinea yaje ari ikipe idahabwa amahirwe ubu aho igeze nabo bumva bagera kure ndetse bagakora amateka bakegukana igikombe.
Mohamed Kanfory Bangoura ati “Tukimara kubona itike ya ½ nasabye abakinnyi ko batagomba kwishima cyane kuko tugifite inzira ndende kuko tugomba gukina na RDC yigaragaje cyane muri iri rushanwa”.
Muri uyu mukino, ikipe ya RDC irakina idafite umwe mu bakinnyi bayo bigaragaje mu irushanwa, Heritier Luvumbu wagiriye imvune mu mukino RDC yatsinzemo u Rwanda ibitego 2-1 muri ¼.
Ku ruhande rwa Guinea, rutahizamu Alceny ufite ibitego 2 akaba atarakinnye umukino wa ¼ kubera ko yari afite amakarita 2 y’umuhondo araba yagarutse ndetse na myugariro Aboubacar Leo Camara.
Uyu mukino urabera kuri Sitade Amahoro i Remera saa kumi (16h00). Ikipe iza gutsinda irahita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


