Polisi ya Haïti yatangaje ko yataye muri yombi umuganga witwa Christian Emmanuel Sanon, imukekaho kuba inyuma y’umugambi wo kwica uwari Perezida, Jovenel Moïse tariki ya 7 Nyakanga 2021.
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Haïti, Léon Charles yavuze ko muganga Sanon ukomoka muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yageze muri iki gihugu muri Kamena 2021 afite umugambi wo kuba Perezida.
Icyo gihe, ngo Sanon yageze muri Haïti atwawe n’indege yihariye, ahita ashyiraho itsinda ry’abakomando bamurinda biganjemo abakomoka muri Colombia, baturutse mu kigo cyitwa CTU cy’abarinzi babigize umwuga cy’Abanya-Venezuela gifite icyicaro muri USA.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byabitangaje, Charles avuga ko umugambi w’aba barinzi ba Sanon waje guhinduka, bimenyekana ko baba bashaka guta muri yombi Umukuru w’Igihugu, Perezida Moïse.
Gukekwa n’itabwa muri yombi rya muganga Sanon birasanishwa na videwo yigeze gushyira ku rubuga rwa YouTube mu 2011 asobanura ko Haïti nta buyobozi ifite. Yagize ati: “Abayobozi ba Haïti bari hehe? Ntaho. Muzi impamvu? Ni uko ari abaryi ba ruswa.”
Abakomando b’abacancuro 28 barimo 26 bakomoka muri Colombia ni bo bakekwaho kwica Perezida Moïse. Charles avuga ko 21 muri bo bafashwe, abandi 4 baricwa, mu gihe abandi bacitse, gusa ntiyatangaje niba baba hari aho bahuriye n’abarinzi ba muganga Sanon.
Ku rundi ruhande, n’ubwo muganga Sanon yatawe muri yombi, iperereza rikomeje no ku bandi bantu barimo uwari uyoboye umutwe w’abarinzi ba Perezida Moïse, Dimitri Herard.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


