Ikipe ya Rayon Sports yaciwe na Mushimiyimana Mohamed ‘Meddy’ wakiniraga APR FC angana na Frw miliyoni 10, kugira ngo ayisinyire amasezerano yo kuyibera umukinnyi.
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ukina hagati mu kibuga kuri ubu nta kipe afite, nyuma yo gusezererwa na APR FC yari yarangijemo amasezerano mu minsi ishize.
Amakuru avuga ko uyu musore yifuzwa n’ikipe ya Rayon Sports ngo ajye gukomeza hagati mu kibuga hayo, gusa bakaba batari kumvikana ku mafaranga ya Recruitment.
Rayon Sports ku ikubitiro yifuzaga Ally Niyonzima kuri ubu ukinira ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania ngo ayisinyire imyaka ibiri y’amasezerano, gusa bapfa ko uyu mukinnyi yamusabaga Frw miliyoni 35 mu gihe we yamuhaga miliyoni 25.
Nyuma yo kubona ibya Ally bitapfa gukunda, ni bwo Rayon Sports yahise itekereza kuri Meddy wayiciye miliyoni 10, mu gihe yo iri kumuha Frw miliyoni 8 kugira ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka ibiri.
Uretse Meddy abandi bakinnyi bavugwa muri Rayon Sports ni Rukundo Denis wahoze akinira APR FC iri guha Frw miliyoni 10 n’umushahara ungana n’ibihumbi 900, we akayica Frw miliyoni 18 ya Recruitment n’umushahara wa miliyoni ebyiri ngo ayisinyire imyaka ibiri avuye muri Police FC yo muri Uganda.
Rayon Sports kandi irifuza Nizeyimana Mirafa kuri ubu ukinira Zanaco FC yo muri Zambia nyuma yo gutandukana na yo cyo kimwe na Issa Bigirimana wa Forest Rangers yo muri Zambia.


