Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Abayisiramu bose Umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Adha, abasaba kwishimira mu miryango yabo ariko bahangana n’icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, umunsi abenshi bazi ku zina ry’Ilaidi.
Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yifatanyije n’Abayisilamu kwizihiza uyu munsi, gusa abibutsa kuwizihiza ariko nanone bazirikana ko icyorezo cya COVID-19 kigihari.
Ati: “Ndifuriza Eid Mubarak y’umunezero Abayisilamu bose bizihiza Eid Al Adha mu Rwanda ndetse no ku Isi yose. Nimureke dukomeze kwirinda twizihizanya n’imiryango yacu n’abo dukunda mu gihe tukirwanyiriza icyorezo hamwe.”
Abayisilamu kuri uyu wa Kabiri bizihije Umunsi Mukuru w’Igitambo, mu gihe u Rwanda n’Isi yose bagihanganye n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake.
Ni icyorezo cyatumye bizihiriza uyu munsi mu ngo zabo, binajyanye no kuba hari ibice by’igihugu birimo n’Umujyi wa Kigali byashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo.
Cyakora cyo mu rwego rwo gufasha Abayisilamu kwizihiza uyu munsi neza, byari biteganyijwe ko mu gihugu hose habagwa inka zisaga 800 n’ihene 1500 zo gutangamo ibitambo.


