Umugabo wo mu gace ka Anai-Okii mu Karere ka Lira muri Uganda, Nelson Oculu, w’imyaka 50, yahunze urugo rwe akimara kubona ko umugore we abyaye abana batatu inshuro imwe. Ibi byabaye kuwa Kabiri akimara kumva amakuru ko abo bana b’abahungu bavutse. Umugore we, Catherine Akello w’imyaka 42, avuga ko ” Nkiva kwa muganga nasanze hafunze, naravuze nti aha hantu hari ikibazo. Hari hafungishijwe ingufuri nshya, aho agarukiye yanze ko twinjira, nta n’umuntu yashakaga kugira icyo avugana na we.” Uyu mugore yabwiye Daily Monitor ko sebukwe, Kenneth Kolo, wanamuvanye kwa muganga, ari we wamucumbikiye. Aba bana batatu baje biyongera kuri bane bari barabyaranye mu gihe cy’imyaka 20 bari bamaranye. Uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi kubera icyemezo cye.


