Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, unayobora ingabo zirwanira ku butaka, yongeye gutakagiza se avuga ko akiri indwanyi y’akataraboneka muri Afurika.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akunze gukoresha agaragaza ibitekerezo bye, rimwe na rimwe bitavugwaho rumwe, Gen. Kainerugaba yatakagije se avuga ko akiri indwanyi ikomeye kurusha izindi muri Afurika.
Yavuze ko imbaraga ze zishingiye ku kuba ari umuhanga cyangwa umwarimu w’uburyo butaziguye bw’imirwanire .
General Yoweri Museveni, still the greatest warrior in Africa. His strength is that he is a master of the 'Indirect approach' of warfare. pic.twitter.com/cpaMDUesUK
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) July 24, 2021
Si ubwa mbere Gen. Muhoozi yumvikanye atakagiza se agaragaza ko nta muntu wa muhangara.
Mu mwaka ushize ubwo yari akiri umujyanama we mu by’umutekano, yavuze ko se ari we mpirimbanyi y’impinduramatwara wabigezeho kurusha abandi, yongeraho ko kandi nta muntu wamutsinda (Undefeatable).
Icyo gihe yagize ati “Gen. Yoweri Museveni, niwe muntu waharaniye impinduramatwara watsinze mu mateka ya Afurika. Mbabajwe nabibwira ko bashobora kumutsinda!”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Museveni aracyari indwanyi ikomeye muri Afurika n’umwarimu w’intambara – Gen Muhoozi
Uyu muhungu wa Museveni ni ikigoryi ku rwego rw’isi.

Ariko uyu ni jerari cg ni scout? Ubwo ni ukuvuga ko ise abaye ari muri coma hanyuma UG igaterwa, yategrreza ko azanzamuka akamubwira uko yitwara